Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore mukunzi wanjye we, Uri mwiza ni koko uri mwiza.Amaso yawe ameze nk’ay’inyana hagati y’imishunzi yawe, Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene, Ziryamye mu ibanga ry’umusozi w’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zakemuwe zivuye kuhagirwa, Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo, Ntihagira n’imwe ipfusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iminwa yawe imeze nk’ubudodo butukura, Kandi mu kanwa kawe ni heza. Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga, Hagati y’imishunzi yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ijosi ryawe rimeze nk’umunara wa Dawidi, Wubakiwe gushyingurwamo intwaro, Utendetsemo ingabo igihumbi, Ingabo zose z’intwari ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Amabere yawe ameze nk’inyagazi ebyiri, Impanga z’isirabo, Zirisha mu myangange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kugeza mu mafu ya nimunsi, Izuba rikendakenda, Ndajya ku musozi uriho ishangi, No ku gasozi kariho icyome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye, Nta nenge ufite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ngwino tuvane i Lebanoni, mugeni wanjye, Tuvane i Lebanoni. Itegereze uri mu mpinga zo muri Amana, Uri mu mpinga z’i Seniri n’i Herumoni, Uri mu mavumo y’intare, Uri mu misozi ibamo ingwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wansābye umutima, Mushiki wanjye, mugeni wanjye, Wanshabishije umutima n’ijisho ryawe, N’umukufi wo mu ijosi ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Urukundo rwawe ko ari rwiza, Mushiki wanjye, mugeni wanjye! Urukundo rwawe ko rundutira vino, Kandi impumuro y’amavuta yawe ikandutira imibavu y’ubwoko bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki, Umutsama n’amata biri munsi y’ururimi rwawe, Kandi impumuro y’imyambaro yawe, Ni nk’impumuro y’i Lebanoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mushiki wanjye we, mugeni wanjye, Uri umurima uzitiwe, N’isōko yasibye, N’iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibishibutse byawe ni umurima w’imikomamanga, Weramo imbuto nziza, Koferi n’uduti twa narada,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Narada na Karukoma, Kāne na mudarasini n’uduti twose tw’icyome, Ishangi n’umusagavu n’imibavu yose iruta iyindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uri iriba ryo hagati y’imirima, Uri isōko y’amazi abeshaho, N’imigezi itemba ituruka i Lebanoni. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kanguka wa muyaga w’ikasikazi we, Nawe uw’ikusi ngwino, Huha hejuru y’umurima wanjye, Kugira ngo impumuro y’imibavu ihari ikwire hose. Reka umukunzi wanjye aze mu murima we, Arye amatunda ye meza. Umukwe:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: