Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ndaje mu murima wanjye, Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye. Nasoromye uduti tw’ishangi twanjye n’utw’imibavu yanjye, Nanyoye vino yanjye n’amata yanjye. Nimurye, yemwe ncuti, Nimunywe ni ukuri munywe cyane, Mwa bakunzi banjye mwe. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nari nsinziriye, Ariko umutima wanjye uba maso, Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati “Nkingurira mushiki wanjye, Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye, Kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, N’umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nikuyemo umwambaro wanjye, Nawambara nte? Nogeje ibirenge byanjye, Nabyanduza nte?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umukunzi wanjye aseseka ukuboko mu mwenge w’urugi, Maze mu mutima wanjye urukundo rwinshi rumwuzuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ndabyuka njya kumukingurira, Ibiganza byanjye bitonyangaho ishangi, Ishangi iyagirana iva ku ntoki zanjye, Itonyanga ku byuma bikingishwa urugi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze nkingurira umukunzi wanjye, Ariko nsanga yahavuye yigendeye. Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga, Ndamushaka ndamubura, Ndamuhamagara ntiyanyitaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mpura n’abarinzi bagenda umudugudu, Barankubita barankomeretsa, Abarinzi b’inkike banyambura umwitero wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabihanangirije, Nimubona umukunzi wanjye, Mumubwire yuko urukundo rwansābye. Abakobwa:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki, Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore? Umukunzi wawe arusha abandi iki, Gitumye utwihanangiriza utyo? Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso, Ni inyamibwa iruta abantu inzovu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umutwe we ni nk’izahabu nziza cyane, Umusatsi we uratsibye kandi urirabura nk’intuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Amaso ye ameze nk’ay’inyana ziri ku migezi, Yuhagijwemo amata kandi ateye neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mu misaya ye hameze nk’akarima k’imibavu hararambutse, Nk’imikingo itwikiriwe n’uburabyo buhumura. Iminwa ye imeze nk’imyangange, Itonyanga ishangi iyagirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ibiganza bye bimeze nk’impeta z’izahabu zashyizwemo tarushishi, Umubyimba we umeze nk’ihembe ry’inzovu ribajwe, Ryashyizweho utubuyenge twa safiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Amaguru ye ameze nk’inkingi za marimari, Zashinzwe mu dutebe tw’izahabu nziza. Uko ameze asa n’i Lebanoni, Ni mwiza nk’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Imvugo ye iranezeza, Ni ukuri ni mwiza bihebuje. Uwo ni we mukunzi wanjye, Kandi uwo ni we ncuti yanjye, Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe. Abakobwa:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: