Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umukunzi wawe yagiye he, Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore? Umukunzi wawe yerekeye he, Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we, Mu turima tw’imibavu, Kuragira mu murima, No guca uburabyo bw’imyangange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndi uw’umukunzi wanjye, Umukunzi wanjye na we ni uwanjye, Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa, Urarimba nk’i Yerusalemu, Uteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Unkureho amaso yawe, Kuko binzonga. Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene, Ziryamye mu ibanga ry’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zivuye kuhagirwa, Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo, Ntihagira n’imwe ipfusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga, Hagati y’imishunzi yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hariho abamikazi mirongo itandatu, N’inshoreke mirongo inani, N’abakobwa batabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa, Ni ikinege cya nyina, Ni umutoni w’uwamubyaye. Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe, Ndetse abamikazi n’inshoreke na bo baramusingiza. Abakobwa:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse? Ni mwiza nk’ukwezi, Arabagirana nk’ikizubazuba, Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Naramanutse njya mu murima w’imijozi, Kureba imbuto zashibutse mu kibaya, Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo, N’imikomamanga ko irabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ntarabimenya, Umutima wanjye wangejeje mu magare y’intambara, Y’ubwoko bwanjye bw’imfura. Abakobwa:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: