Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama,Nagusanga hanze nkagusoma, Kandi nta wabingaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha, Nkagusomya kuri vino ituriye, No ku mazi y’imikomamanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Wasanga ansheguje ukuboko kw’ibumoso, Ukw’iburyo kumpfumbase. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n’umukunzi we? Umukwe: Nakubyukije munsi y’umutapuwa, Aho ni ho nyoko yakuramukwaga, Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, Mbe no ku kuboko kwawe. Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu, Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva, Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro, Ni umuriro rwose w’Uwiteka. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Amazi menshi ntiyazimya urukundo, N’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru. Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose, Kugira ngo agure urukundo, Yagawa rwose. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, Tuzamugira dute igihe azasabirwa? Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Niba ameze nk’inkike z’amabuye, Tuzamwubakaho umunara w’ifeza, Niba ameze nk’umuryango, Tuzamukingira n’imbaho z’imyerezi. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Jyeweho ndi inkike z’amabuye, N’amabere yanjye ni nk’iminara yazo, Ni cyo cyatumye mu maso h’umugabo wanjye mubera nk’ubonye amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni. Arugabanya abarinzi, Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by’ifeza igihumbi ku mwero warwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye, Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe, Kandi abarinzi b’imbuto na bo bazabona magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yewe uba mu mirima, Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi, Urinyumvishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mukunzi wanjye banguka, Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara, Mu mpinga z’imisozi y’imibavu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: