Somera Bibiriya kuri Telefone
Isaka azerera mu gihugu cy’Abafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse, n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Isaka atura i Gerari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abantu b’aho bamubaza iby’umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b’aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?” Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abimeleki aramubaza ati “Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n’umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yari afite imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abimeleki abwira Isaka ati “Genda utuvemo, kuko uturuta cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy’i Gerari, aturayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Isaka asibuza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry’amazi adudubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahagutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Avayo arazamuka, ajya i Berisheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w’ingabo ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
yuko utazatugirira nabi, nk’uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby’iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Berisheba na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: