Somera Bibiriya kuri Telefone
Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n’umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w’umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Inkwano n’impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
Basaza ba Dina bicisha Shekemu n’abe uburiganya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y’umudugudu wabo, bajya inama n’abagabo bo mu mudugudu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk’uko bo bakebwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mbese inka zabo n’ibintu byabo n’amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n’abavaga mu irembo ry’umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry’umudugudu wabo wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahora konona mushiki wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Banyaga imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe zabo, n’ibintu byari mu mudugudu n’ibyo mu gasozi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n’abagore babo, n’ibyari mu mazu yabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanani n’Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk’aho yari maraya?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: