Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosefu ashyira Farawo se Yakobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy’i Kanani, none bari mu gihugu cy’i Gosheni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Muri bene se atoranyamo batanu, abashyira Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu ni umuki?” Basubiza Farawo bati “Abagaragu bawe turi abashumba, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy’i Kanani. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cy’i Gosheni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Farawo abwira Yosefu ati “So na bene so baje iwawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cy’i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira b’inka zanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyira Farawo, Yakobo asabira Farawo umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Farawo abaza Yakobo ati “Imyaka y’ubukuru bwawe ni ingahe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y’uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y’ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n’imyaka y’ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y’uruzerero rwabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yakobo asabira Farawo umugisha, maze amuva imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandi ubwiza, mu gihugu cy’i Ramesesi, uko Farawo yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yosefu ahora agerera se na bene se n’ab’inzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana.
Yosefu agura ibyo Abanyegiputa bafite byose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa n’abo mu gihugu cy’i Kanani barabishwa n’inzara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati “Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yosefu arabasubiza ati “Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuze ifeza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi n’imikumbi n’amashyo n’indogobe, abagaburira ibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n’ubutaka bwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Twapfirira iki mu maso yawe twe n’ubutaka bwacu? Tugurane n’ubutaka bwacu, twe n’ubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa z’uruhande rumwe ageza ku z’urundi, abashyira mu midugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ubutaka bw’abatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye batagura ubutaka bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe n’ubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy’icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe n’ibyokurya byanyu n’abo mu ngo zanyu n’abana banyu bato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Baramusubiza bati “Udukijije urupfu, tukugirireho umugisha databuja, natwe tuzaba imbata za Farawo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n’ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw’abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy’i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.
Yakobo arahiza Yosefu yuko azamuhamba i Kanani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Yakobo yongera kurama indi myaka cumi n’irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n’irindwi. Iyo ni yo myaka y’ubugingo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane unkure muri Egiputa, umpambe mu gituro cyabo.” Aramusubiza ati “Nzabikora uko untegetse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Aramurahiza ati “Ndahira.” Aramurahira. Isirayeli yikubita ku musego yubamye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: