Somera Bibiriya kuri Telefone
Yakobo agiye gupfa, Yosefu amuzanira abahungu be bombi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Haza umuntu abwira Yakobo ati “Dore umwana wawe Yosefu araje.” Isirayeli arihangana, yicara ku rutara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy’i Kanani, impa umugisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
irambwira iti ‘Dore nzakororotsa nkugwize, nguhindure iteraniro ry’amoko, kandi nzaha urubyaro rwawe ruzakurikiraho iki gihugu, kibe gakondo yarwo iteka ryose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubeni na Simiyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abandi bana wabyara hanyuma yabo bazaba abawe, mu iragwa ryabo bazitirirwa bene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy’i Kanani, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Isirayeli abona bene Yosefu aramubaza ati “Aba ni bande?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yosefu asubiza se ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.” Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabire umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n’ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Isirayeli abwira Yosefu ati “Sinibwiraga yuko nzabona mu maso hawe ukundi, none Imana inyeretse n’urubyaro rwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yosefu abakura hagati y’amavi ya se, yikubita hasi yubamye.
Yakobo asabira Efurayimu na Manase umugisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw’iburyo, amwegereza ukuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw’ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw’iburyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Asabira Yosefu umugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
marayika wancunguye mu bibi byose, ihe aba bahungu umugisha, bitirirwe izina ryanjye n’irya sogokuru Aburahamu na data Isaka, bororoke babe benshi cyane mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abasabira umugisha uwo munsi ati “Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranye umugisha bati ‘Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’ ” Abanza Efurayimu mbere ya Manase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Isirayeli abwira Yosefu ati “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabana namwe, izabasubiza mu gihugu cya ba sekuruza banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi nguhaye umugabane umwe uruta uwa bene so, uwo nanyagishije Abamori inkota yanjye n’umuheto wanjye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: