Umwuzure urakama, Nowa asohoka mu nkuge |
| 1. | Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama. |
| 2. | Amasoko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa. |
| 3. | Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka. |
| 4. | Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati. |
| 5. | Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z’imisozi ziraboneka. |
| 6. | Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabajije, |
| 7. | yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi. |
| 8. | Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi. |
| 9. | Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge. |
| 10. | Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge, |
| 11. | igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy’umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi. |
| 12. | Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho. |
| 13. | Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye. |
| 14. | Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi iruma. |
| 15. | Imana ibwira Nowa iti |
| 16. | “Sohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe. |
| 17. | Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.” |
| 18. | Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be, |
| 19. | amatungo yose n’inyamaswa zose n’ibikururuka byose, n’inyoni zose n’ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk’uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge. |
| 20. | Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa. |
| 21. | Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze. |
| 22. | Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.” |