Somera Bibiriya kuri Telefone
Amakondera y’ifeza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n’ayo guhagurutsa ab’ibyiciro by’amahema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baguteraniraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw’iburasirazuba bijye bihaguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nimwongera kuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw’ikusi bijye bihaguruka. Ijwi rirenga bajye barivugiriza kubahagurutsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko nimushaka guteranya iteraniro mujye muvuza ayo makondera, ariko ntimukayavuze ijwi rirenga rirandaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Bene Aroni abatambyi bajye bavuza ayo makondera, bibabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi nimutabara mu gihugu cyanyu gutera ababisha babagirira nabi, muzajye muvuza ayo makondera ijwi rirenga rirandaze. Nuko muzibukwa n’Uwiteka Imana yanyu, mukizwe ababisha banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi mu gihe cy’umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z’amezi yanyu, mujye muvuza ayo makondera mu itamba ry’ibitambo byanyu by’uko muri amahoro, nuko azababera urwibutso rubibukisha imbere y’Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”
Abisirayeli bakurikira igicu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturo bw’Ibihamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi, bakurikije ibyo bari bategetswe by’urugendo, icyo gicu gihagarara mu butayu bwa Parani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uko ni ko guhaguruka kwabo kwa mbere, bagenda uko bategekewe n’Uwiteka mu kanwa ka Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Habanza guhaguruka ibendera ry’icyiciro cy’Abayuda nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abayuda yari Nahashoni mwene Aminadabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abisakari yari Netanēli mwene Suwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abazebuluni yari Eliyabu mwene Heloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ubuturo bwera burashingurwa, Abagerushoni n’Abamerari bagenda baburemērewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ibendera ry’icyiciro cy’Abarubeni rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abarubeni yari Elisuri mwene Shedewuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abasimeyoni yari Shelumiyeli mwene Surishadayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abagadi yari Eliyasafu mwene Deweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abakohati bahaguruka baremērewe iby’Ahera, basanga ubuturo bamaze kubushinga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ibendera ry’icyiciro cy’Abefurayimu rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abefurayimu yari Elishama mwene Amihudi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abamanase yari Gamaliyeli mwene Pedasuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Ababenyamini yari Abidani mwene Gideyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibendera ry’icyiciro cy’Abadani riba ari ryo risezera ibyiciro byose, rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abadani yari Ahiyezeri mwene Amishadayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abashēri yari Pagiyeli mwene Okirani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umutware w’umutwe w’Abanafutali yari Ahira mwene Enani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uko aba ari ko Abisirayeli bakurikirana mu rugendo nk’uko imitwe yabo iri; uko aba ari ko bahaguruka.
Mose asaba muramu we kujyana na bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose abwira Hobabu mwene Reweli Umumidiyani, sebukwe wa Mose ati “Turajya mu gihugu Uwiteka yatubwiye ko azaduha. Ngwino tujyane tukugirire ibyiza, kuko Uwiteka yasezeranije kugirira Abisirayeli neza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Aramusubiza ati “Ntituri bujyane, ahubwo ndasubira mu gihugu cyacu muri bene wacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Aramubwira ati “Ndakwinginze widusiga, kuko uzi yuko tugiye kujya tubamba amahema mu butayu, nawe uzaba amaso yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Barahaguruka bava ku musozi w’Uwiteka bagenda urugendo rw’iminsi itatu, isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ibajya imbere, igenda urugendo rw’iminsi itatu ibashakira aho gusibira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Cya gicu cy’Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukaga bakabambūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisirayeli.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: