Somera Bibiriya kuri Telefone
Abatasi cumi na babiri bajya gutata i Kanāni (Guteg 1.19-33)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Tuma abantu batate igihugu cy’i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aya ni yo mazina yabo: Mu muryango wa Rubeni hatumwa Shamuwa mwene Zakuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mu muryango wa Zebuluni hatumwa Gadiyeli mwene Sodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mu muryango wa Nafutali hatumwa Nakibi mwene Vofusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ayo ni yo mazina y’abantu Mose yatumye gutata icyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mose abatuma gutata igihugu cy’i Kanāni, arababwira ati “Muzamukire muri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy’imisozi miremire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mutate igihugu mumenye uko kimeze, n’abantu bagituyemo mumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
n’igihugu batuyemo yuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n’imidugudu batuyemo uko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z’amabuye cyangwa izigoteshejwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’ubutaka bw’icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushire ubwoba muzane ku mbuto z’icyo gihugu.” Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n’urugabano rw’i Hamati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry’inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z’imitini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bamaze gutata igihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.
Icumi rizana inkuru y’incamugongo ya cyo; Kalebu abahana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Basohoye basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n’iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z’igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy’amata n’ubuki, ngizi imbuto zacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abamaleki batuye mu gihugu cy’i Negebu, Abaheti n’Abayebusi n’Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Babarira Abisirayeli inkuru y’incamugongo y’igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy’umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: