Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’amaturo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n’umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ry’ifu ry’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi uzitegure n’igice cya kane cya hini ya vino y’ituro ry’ibyokunywa, rituranwe n’icyo gitambo cyoswa cyangwa n’igitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa n’umwana w’intama umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Cyangwa niba ari isekurume y’intama itambwa, uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ry’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi niwitegura ikimasa cy’igitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguza umuhigo, cyangwa cy’uko uri amahoro ngo ugitambire Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ugitamba aturane na cyo ituro ry’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kabiri cya hini y’amavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“ ‘Kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n’umuriro y’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“ ‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume y’intama yose, no ku mwana w’isekurume w’intama cyangwa w’ihene wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukora no ku bindi, uko bingana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abe ari ko ba kavukire bose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe, cyangwa uzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe n’umunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumeze abe ari ko umunyamahanga amera imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Itegeko rimwe n’umuhango umwe mubisangire n’umunyamahanga ubasuhukiyemo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu mbajyanamo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ku muganura w’irobe ryanyu muzajye mutura agatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuye mu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ku muganura w’irobe ryanyu mujye mutura Uwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose.
Ibyaha by’utabyitumye, n’ubikora yihandagaje
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“ ‘Kandi nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose, uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
niba icyo cyaha gikozwe n’abatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo cyoswa cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, baturane na cyo ituro ryo kuri cyo ry’ifu n’ituro ryo kuri cyo ry’ibyokunywa uko byategetswe, batambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umutambyi ahongerere iteraniro ry’Abisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro, n’igitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko iteraniro ry’Abisirayeli ryose n’umunyamahanga ubasuhukiyemo bazababarirwa, kuko ubwoko bwose bwagikoze butacyitumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“‘Kandi umuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambe umwagazi w’ihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umutambyi ahongerere umuntu wajijwe agakorera imbere y’Uwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Musangize itegeko ukoze icyaha atacyitumye wese, kavukire wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga ubasuhukiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“‘Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko yasuzuguye ijambo ry’Uwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abisirayeli bakiri mu butayu, basanga umuntu utoragura inkwi ku isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni n’iteraniro ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uwiteka abwira Mose ati “Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Iteraniro ryose rimujyana inyuma y’aho, bamutera amabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
“Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo y’imyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozo wose agashumi k’umukara wa kabayonga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko y’Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw’imitima yanyu n’ukw’amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: