Somera Bibiriya kuri Telefone
Kōra, Datani na Abiramu bagoma, barimbuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abwira Kōra n’abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n’uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n’abo mufatanije mwese,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y’Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y’Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry’Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw’Uwiteka, muhagarare imbere y’iteraniro mubakorere?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n’ubutambyi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo ni cyo gitumye wowe n’abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy’amata n’ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi ntutujyanye mu gihugu cy’amata n’ubuki, ntuduhaye gakondo y’imirima n’inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y’aba bantu? Ntituri bwitabe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n’indogobe imwe, nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n’iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y’Uwiteka, wowe na bo na Aroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y’Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw’Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nimwitandukanirize n’iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y’imyuka y’abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
nuko burasama, bubamirana n’ab’amazu yabo, n’abantu ba Kōra bose n’ibintu byabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko bo n’ababo n’ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: