Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibyotero by’abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by’imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy’igicaniro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y’Uwiteka. Atamera nka Kōra n’abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.
Aroni ahongerera Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry’ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw’Uwiteka buraboneka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mose na Aroni bajya imbere y’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.” Bikubita hasi bubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ahagarara hagati y’intumbi n’abazima, mugiga irashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n’ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n’ibya Kōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, mugiga irashira.
Inkoni ya Aroni irabya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n’abatware babo bose nk’uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n’ebyiri, wandike izina ry’umuntu wese ku nkoni ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Wandike n’izina rya Aroni ku nkoni y’Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y’umutware w’amazu ya ba sekuruza wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uzibike mu ihema ry’ibonaniro imbere y’Ibihamya, aho mbonanira namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk’uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n’ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mose abika izo nkoni imbere y’Uwiteka mu ihema ry’Ibihamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry’Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y’Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka abwira Mose ati “Subiza inkoni ya Aroni imbere y’Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y’ubuturo bw’Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: