Somera Bibiriya kuri Telefone
Imirimo y’abatambyi n’iy’Abalewi bandi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n’abana bawe n’inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw’iby’Ahera, wowe n’abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k’ubutambyi bwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n’abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y’ihema ry’Ibihamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bajye bitondera ibyo ubategeka n’ibikwiriye gukorerwa iby’ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y’ibintu by’Ahera n’igicaniro badapfa, namwe mudapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry’ibonaniro, imirimo y’ihema ryera yose, utari uwo muri bo ntakigire hafi yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n’igicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukora imirimo y’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Wowe n’abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y’ubutambyi bwanyu ku by’igicaniro byose, no ku byo hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w’impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.”
Ibyo gutunga abatambyi n’Abalewi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by’Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n’abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n’umuriro: ituro ryabo ryose n’igitambo cyabo cyose, n’ituro ryabo ry’ifu ryose, n’igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n’igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n’abana bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n’ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye ayaryaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by’amavuta ya elayo n’inzabibu n’impeke, ni wowe nyihaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibibanza kwera byo mu myaka y’igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye abiryaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Uburiza bwose bw’ibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubw’abantu n’ubw’amatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bw’abantu ntukabure kubucungurisha, n’ubw’amatungo azira na bwo ujye ubucungurisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ibikwiriye gucungurwa, ujye ubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igiciro uzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y’Ahera, ari yo gera makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko uburiza bw’inka cyangwa ubw’intama cyangwa ubw’ihene ntukabucungurishe, ubw’izo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Inyama zabwo zijye ziba umwanya wawe, nk’uko inkoro izunguzwa n’urushyi rw’ukuboko rw’iburyo ari umwanya wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwa umunyu, rizahamira iteka imbere y’Uwiteka, risezeraniwe wowe n’urubyaro rwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy’Abisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y’ihema ry’ibonaniro, batagibwaho n’icyaha bagapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y’ihema ry’ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n’Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.”
Abalewi na bo batange igice kimwe mu icumi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikuraho ituro mutura Uwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy’icyo gice cya cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Iryo turo ryererejwe mutura rizababarwaho nk’aho ari imyaka y’impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuye umuvure mwengeramo vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uko abe ari ko mujya mutura Uwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroni umutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukura amaturo yererejwe yose muture Uwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukura igice cyabyo cyo kwezwa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Ubabwire uti ‘Nimumara gukuramo ibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk’ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mujye mubīrira aho mushatse hose ubwanyu n’ab’amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukora mu ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe n’Abisirayeli ngo mupfe.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: