Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko y’igitambo cy’iriza y’igaju, n’ay’amazi ahumanura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ibi ni byo bitegekwa n’itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y’igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Muyihe Eleyazari umutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Eleyazari umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekeje umuryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Iyo nka bayosereze imbere ye, bōse uruhu rwayo n’inyama zayo n’amaraso yayo n’amayezi yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umutambyi yende ingiga y’umwerezi n’agati kitwa ezobu n’agatambaro k’umuhemba, abijugunye hagati mu muriro wosa iyo nka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze uwo mutambyi amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando, abe ahumanye ageze nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwayosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uyoye ivu ryayo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba. Iryo ribere Abisirayeli n’umunyamahanga ubasuhukiyemo itegeko ridakuka iteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Uzakora ku ntumbi y’umuntu yose amare iminsi irindwi ahumanye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
yihumanuze ayo mazi ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi abone guhumanuka. Ariko natihumanura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ntazaba ahumanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uzakora ku ntumbi y’umuntu wese wapfuye ntiyihumanure, azaba yanduje ubuturo bw’Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kuko atamishweho ayo mazi ahumanura, azaba ahumanye, azaba akiriho guhumana kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Iri ni itegeko ry’umuntu upfiriye mu ihema: uzinjira muri iryo hema wese n’uribamo wese, bamare iminsi irindwi bahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi ikintu cyose kirangaye kidafite urupfuko, kizaba gihumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi umuntu uzaba ari mu gasozi agakora ku ntumbi y’uwicishijwe inkota, cyangwa ku ntumbi yindi, cyangwa ku igufwa ry’umuntu cyangwa ku gituro, amare iminsi irindwi ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Uhumanye bamwendere ku ivu rya cya gitambo cyatambiwe ibyaha, barishyire mu rwabya, barisukeho amazi yatembaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuntu udahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi, ayamishe kuri rya hema no ku bintu byose no ku bantu bari baririmo, no ku uwakoze ku igufwa cyangwa ku uwishwe, cyangwa ku ntumbi yindi cyangwa ku gituro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi uwo muntu udahumanye amishe ku uhumanye ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Nuko ku wa karindwi amuhumanure, na we amese imyenda ye yiyuhagire, nimugoroba abe ahumanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ariko umuntu uzahumana ntiyihumanure, azakurirwe hagati y’iteraniro, kuko yanduje Ahera h’Uwiteka. Kuko atamishweho amazi ahumanura, azaba ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Iryo ribabere itegeko ridakuka. Kandi umishe ayo mazi ahumanura amese imyenda ye, uyakozeho abe ahumanye ageze nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ikintu cyose uhumanya azakoraho kibe gihumanye, uzagikoraho abe ahumanye ageze nimugoroba.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: