Somera Bibiriya kuri Telefone
Itegeko ryo kubamba amahema mu byiciro bine
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab’icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abayuda abe Nahashoni mwene Aminadabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umutwe we warimo abagabo inzovu ndwi n’ibihumbi bine na magana atandatu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ab’umuryango wa Isakari abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abisakari abe Netanēli mwene Suwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi bine na magana ane nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bahererwe n’ab’umuryango wa Zebuluni, umutware w’Abazebuluni abe Eliyabu mwene Heloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana ane nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ababazwe bo mu cyiciro cya Yuda bose bari abagabo agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitandatu na magana ane nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya babanza guhaguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Mu ruhande rw’ikusi hajye haba icyiciro cya Rubeni kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abarubeni abe Elisuri mwene Shedewuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’ibihumbi bitandatu na magana atanu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ab’umuryango wa Simiyoni abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abasimeyoni abe Shelumiyeli mwene Surishadayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bahererwe n’ab’umuryango wa Gadi, umutware w’Abagadi abe Eliyasafu mwene Deweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ababazwe bo mu cyiciro cya Rubeni bose bari abagabo agahumbi n’inzovu eshanu n’igihumbi na magana ane na mirongo itanu nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba kabiri mu ihaguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Maze ihema ry’ibonaniro rijye rihagurukana n’icyiciro cy’Abalewi kigenda hagati y’ibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n’amabendera y’ababo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mu ruhande rw’iburengerazuba hajye haba icyiciro cya Efurayimu, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abefurayimu abe Elishama mwene Amihudi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umutwe we warimo abagabo inzovu enye na magana atanu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ab’umuryango wa Manase abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abamanase abe Gamaliyeli mwene Pedasuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana abiri nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bahererwe n’ab’umuryango wa Benyamini, umutware w’Ababenyamini abe Abidani mwene Gideyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n’ibihumbi bitanu na magana ane nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ababazwe bo mu cyiciro cya Efurayimu bose, bari abagabo agahumbi n’ibihumbi munani n’ijana nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba gatatu mu ihaguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Mu ruhande rw’ikasikazi hajye haba icyiciro cya Dani, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abadani abe Ahiyezeri mwene Amishadayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umutwe we warimo abagabo inzovu esheshatu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ab’umuryango wa Asheri abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abashēri abe Pagiyeli mwene Okirani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’igihumbi na magana atanu nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bahererwe n’ab’umuryango wa Nafutali, umutware w’Abanafutali abe Ahira mwene Enani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane nk’uko babazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi n’inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye n’amabendera y’ababo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk’uko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko Abalewi ntibabaranwa n’Abisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Uko abe ari ko Abisirayeli bakora. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, abe ari ko babamba amahema yabo bahereranye n’amabendera y’ababo, kandi uko abe ari ko bahaguruka, umuntu wese mu muryango we no mu nzu ya ba sekuru.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: