Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y’ibiharabuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amusubiraho asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu bose, iruhande rw’ibitambo bye byoshejwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aca umugani uhanura ati “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w’i Mowabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni nde ubasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy’Abisirayeli? Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Amujyana mu ishyamba ry’i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n’isekurume y’intama ku gicaniro cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n’Uwiteka hariya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu iruhande rw’ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aca umugani uhanura ati “Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo n’Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Dore ubwo bwoko bubaduka nk’intare y’ingore, Buvumbuka nk’intare y’ingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso y’abishwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: