Somera Bibiriya kuri Telefone
Balāmu yongera kabiri guhesha Abisirayeli umugisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk’uko imiryango yabo iri. Umwuka w’Imana amuzaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
aca umugani uhanura ati “Balāmu mwene Bewori aravuga, Umuntu wari uhumirije amaso aravuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Haravuga uwumva amagambo y’Imana, Uwerekwa Ishoborabyose, Uwikubita hasi akagira amaso areba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ati ‘Erega amahema yawe ni meza, Wa bwoko bwa Yakobo we. Ubuturo bwawe ni bwiza, Wa bwoko bwa Isirayeli we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Burambuye nk’ibikombe, Nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi, Nk’imisāga Uwiteka yateye, Nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Amazi azatemba avuye mu ndobo z’ubwo bwoko, Urubyaro rwabwo ruzaba aho amazi menshi ari. Umwami wabwo azasumba Agagi, Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo, Buzarya amahanga abubereye ababisha, Buzamenagura amagufwa yabo, Buzabahinguranisha imyambi yabwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo, Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde? Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe, Uzakuvuma wese avumwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Balāmu yikongereza uburakari bwa Balaki, Balaki akubita mu mashyi abwira Balāmu ati “Nagutumiriye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa aka gatatu!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujije icyubahiro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Balāmu asubiza Balaki ati “Sinabwiye n’intumwa zawe wantumyeho nti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
‘Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka, gukora icyiza cyangwa ikibi nihangiye, icyo Uwiteka azajya ambwira ni cyo nzajya mvuga?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
None ngiye mu bwoko bwanjye. Reka ngusobanurire ibyo buriya bwoko buzagirira ubwawe mu bihe bizaza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aca umugani uhanura ati “Balāmu mwene Bewori aravuga, Umuntu wari uhumirije amaso aravuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Haravuga uwumva amagambo y’Imana, Akamenya ubwenge bw’Isumbabyose, Uwerekwa Ishoborabyose, Uwikubita hasi akagira amaso areba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ati ‘Ndamureba ariko si ubu, Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi. Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni y’ubwami izaboneka Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli, Izagiriza inkiko z’i Mowabu, Izatsinda hasi Abasheti bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Edomu hazahindūrwa, Seyiri na ho hazahindūrwa, Abaho bari ababisha b’Abisirayeli, Ubwoko bwa Isirayeli buzakora iby’ubutwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n’utwara ibihugu, Azarimbura abacitse ku icumu bo mu midugudu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yitegera Abamaleki aca umugani uhanura ati “Abamaleki bari aba mbere baruta ayandi mahanga, Ariko ibya nyuma byabo bizaba kurimbuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yitegera Abakeni aca umugani uhanura ati “Ubuturo bwawe bukomeye ubutavaho, Icyari cyawe kiri ku gitare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko Abakeni bazanyagwa. Bizaba ryari? Bizaba ubwo Abashuri bazakujyana uri imbohe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arongera aca umugani uhanura ati “Ayii we! Ni nde uzabasha kubaho, Ubwo Imana izakora ibyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko inkuge zizaturuka ku nkombe y’i Kitimu, Zibabaze Abashuri, zibabaze n’Abeberi, Maze na bo bazarimbuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubire iwe. Balaki na we asubira iwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: