Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli basenga ibigirwamana, Uwiteka abahana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y’imana zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abisirayeli bifatanya na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b’abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y’Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw’Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mose abwira abacamanza b’Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y’i Pewori.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y’iteraniro ry’Abisirayeli, baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n’uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w’inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w’ab’inzu ya ba sekuruza y’Abamidiyani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Girira Abamidiyani nk’ababisha ubice,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by’i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w’umutware w’Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n’iby’i Pewori.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: