Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka acira abakobwa ba Selofehadi urubanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y’abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n’abatware n’iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, baravuga bati:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry’abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby’ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’ ”
Uwiteka abwira Mose yuko urupfu rwe ruri hafi (Guteg 31.1-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Numara kucyitēgera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk’uko Aroni mwene so yabusanze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y’i Meriba y’i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mose abwira Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Uwiteka, Imana y’imyuka y’abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry’Uwiteka ritamera nk’intama zitagira umwungeri.”
Uwiteka aha Yosuwa ubutware bwa Mose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry’Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n’Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: