Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibikwiriye kujya bitambwa mu minsi mikuru (Kuva 29.38-46)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Tegeka Abisirayeli uti ‘Ibitambo byanjye, ibyokurya byanjye by’ibitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe umpumurira neza, mujye mwitondera kubintambira mu bihe byabyo byategetswe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Ubabwire uti ‘Ibi ni byo bitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro mukwiriye kujya mutambira Uwiteka: uko bukeye mujye mutamba abana b’intama b’amasekurume babiri bataramara umwaka, badafite inenge ho ibitambo byo koswa bitambwe ubudasiba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ujye utamba umwe mu gitondo, undi ujye uwutamba nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ujye uturana na bo igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi, yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo zasekuwe ho ituro ry’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibyo ni ibitambo byoswa bitambwa ubudasiba byategekewe ku musozi wa Sinayi, ngo bibe umubabwe w’ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ituro ry’ibyokunywa uturana n’umwana w’intama umwe, rijye riba igice cya kane cya hini. Ahantu hera abe ari ho ubyarira ituro ry’ibisindisha utura Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwana w’intama wundi ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa nk’aturwa mu gitondo, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“ ‘Ku isabato mujye mutamba abana b’intama babiri b’amasekurume bataramara umwaka badafite inenge, muture ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, muture n’ituro ry’ibyokunywa ryo kuri byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibyo ni ibitambo byo koswa ku masabato yose, byongerwe ku bitambo bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“‘Kandi mu mboneko z’amezi yanyu, mujye mutambira Uwiteka ibitambo byo koswa by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka badafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mujye muturana n’ikimasa cyose, ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Muturane n’umwana w’intama wose, igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu: bibe ibitambo by’umubabwe, ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aya abe ari yo aba amaturo y’ibyokunywa aturanwa na byo: igice cya kabiri cya hini ya vino gituranwe n’ikimasa cyose, igice cya gatatu cya hini gituranwe na ya sekurume y’intama, igice cya kane cya hini gituranwe n’umwana w’intama wose. Ibyo abe ari byo biba ibitambo byo koswa mu mboneko z’amezi, uko ukwezi gutashye mu mwaka wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi mujye mutambira Uwiteka n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“‘Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine, hajye habaho Pasika y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ku munsi w’uko kwezi wa cumi n’itanu hatangirireho iminsi mikuru, bajye bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko mujye mutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro byoserezwa Uwiteka, by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, mujye mubitamba bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Muturane na byo amaturo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, muturane n’ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibyo bitambo mubyongere ku gitambo cya mu gitondo. Ni cyo gitambo gitambwa ubudasiba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uko abe ari ko mujya mutamba mu minsi irindwi ubudasiba ibyokurya by’Imana, ibitambo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi ku munsi wa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“‘Kandi ku munsi w’umuganura, nimuganurira Uwiteka ituro ry’umuganura ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Muturane na byo amaturo y’ifu yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, muturane n’ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi igice cya cumi cya efa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kandi mujye mutamba isekurume y’ihene yo kubahongerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mujye mutamba ibyo bitambo bidafite inenge, muturane na byo amaturo y’ibyokunywa yo kuri byo, mubyongere ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: