Somera Bibiriya kuri Telefone
Abarubeni n’Abagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani (Guteg 3.12-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abarubeni n’Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy’i Yazeri n’icy’i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abagadi n’Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Ataroti n’i Diboni n’i Yazeri, n’i Nimura n’i Heshiboni na Eleyale, n’i Sibuma n’i Nebo n’i Bewoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry’Abisirayeli, ni igihugu cy’urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bati “Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mose abaza Abagadi n’Abarubeni ati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni iki gitumye mukura umutima w’Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima w’Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
‘Ni ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abisirayeli bīkongereza uburakari bw’Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho ab’icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw’abanyabyaha ngo mugwize umujinya w’Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n’abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z’amabuye, ngo barindwe bene igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mose arabasubiza ati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
igihugu kigatsindirwa imbere y’Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n’urubanza rw’uko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n’imikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abagadi n’Abarubeni babwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abana bacu bato n’abagore bacu, n’imikumbi yacu n’amatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu y’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk’uko databuja avuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza y’imiryango y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose arababwira ati “Abagadi n’Abarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy’i Galeyadi ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy’i Kanāni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abagadi n’Abarubeni baramusubiza bati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cy’i Kanāni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko Abagadi n’Abarubeni n’igice cy’umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n’igisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami w’Abamori n’ubwa Ogi umwami w’i Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
na Atarotishofani n’i Yazeri n’i Yogibeha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
n’i Betinimura n’i Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike z’amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale n’i Kiriyatayimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
n’i Nebo n’i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka n’i Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Na Noba aragenda atsinda i Kenati n’ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: