Somera Bibiriya kuri Telefone
Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bara umubare w’Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry’ibonaniro. Ni iy’ibyera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n’abana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y’Ibihamya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
bawutwikireho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Kandi ameza y’imitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani n’udukombe, n’imperezo n’ibikombe byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, kandi n’iyo mitsima itaburaho na yo iwubeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Babirambureho umwenda w’umuhemba, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by’ayo meza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Bende umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy’amatabaza n’amatabaza yacyo, n’icyuma cyacyo gikuraho ibishirira, n’udusahani dushyirwaho ibishirira, n’ibisukisho by’amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
bagihambirane n’ibintu byacyo byose mu gicirane cy’impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Igicaniro cy’izahabu bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w’umukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cy’impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda w’umuhengeri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w’amakara, n’ibyuma by’ingobe byarura inyama, n’ibintu bayoza ivu, n’inzabya n’ibintu by’igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy’impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aroni n’abana be nibamara gutwikīra iby’Ahera n’ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa. “Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy’amatabaza, n’umubavu mwiza w’ikivange, n’ituro ry’ifu ritaburaho, n’amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n’ubuturo bwera bwose n’ibiburimo byose, Ahera n’ibintu byaho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Umuryango w’Abakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n’abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n’icyo aremērwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n’akanya nk’ako kumiraza badapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Bara umubare w’Abagerushoni na bo nk’uko amazu ya ba sekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Iyi abe ari yo mirimo imiryango y’Abagerushoni bakwiriye gukora, n’ibyo bakwiriye kuremērwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bajye baremērwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, n’ihema ry’ibonaniro n’ikirisakara, n’igicirane cy’impu za tahashi gisakara hejuru y’icyo, n’umwenda ukinga umuryango w’ihema ry’ibonaniro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
n’imyenda ikinzwe y’urugo rw’ubwo buturo, n’umwenda ukinga irembo ry’urwo rugo rugota ubuturo n’igicaniro, n’imigozi yabyo n’ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n’abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abagerushoni yo mu ihema ry’ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Abamerari ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro yose: imbaho z’imiganda y’ubuturo bwera n’imbumbe zazo, n’inkingi zazo n’imyobo zishingwamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
n’inkingi z’urugo rubugota n’imyobo zishingwamo, n’imambo zazo n’imigozi yazo, n’ibintu bifatanye na byo byose, n’ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry’ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Mose na Aroni n’abatware b’iteraniro babara Abakohati nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Babara abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ababazwe bo muri bo nk’uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abakohati, abakorera mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
bari abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
ababazwe bo muri bo nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abagerushoni, abakorera mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kandi ababazwe bo mu miryango y’Abamerari nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
bari abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
ababazwe bo muri bo bose nk’uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Uyu ni wo mubare w’ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n’abatware b’Abisirayeli babaze nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
basāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukora umurimo wose wo mu ihema ry’ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munani na magana atanu na mirongo inani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarisha umuntu wese nk’uko umurimo we uri, nk’uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: