Somera Bibiriya kuri Telefone
Itegeko ry’Abanaziri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri, ngo yiyereze Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mu minsi yose y’ubunaziri bwe ntakarye ikintu cyose cyavuye ku muzabibu, naho kaba akabuto k’imbere y’inzabibu cyangwa igishishwa cyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“‘Mu minsi yose y’umuhigo w’ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k’Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu minsi yose yo kwera k’Uwiteka kwe, ntakegere intumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntakihumanishe urupfu rwa se cyangwa rwa nyina, cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we, kuko kwiyereza Imana kwe kuri ku mutwe we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu minsi y’ubunaziri bwe yose, ahore ari uwerejwe Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“‘Kandi nihagira umuntu upfa akanuka ari iruhande rwe, akanduza kwera kwe, aziyogosheshe ku munsi wo guhumanuka kwe, umunsi wa karindwi abe ari ho yiyogoshesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ku wa munani azane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abihe umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze umutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa, amuhongerere impongano y’icyaha ya ntumbi yamuzaniye, amweze umutwe kuri uwo munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y’ubunaziri bwe: azane umwana w’intama utaramara umwaka ho igitambo cyo gukuraho urubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa, kuko ubunaziri bwe bwahumanijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“‘Iri ni ryo tegeko ry’Umunaziri rimutegeka, namara kurangiza iminsi y’ubunaziri bwe. Azanwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
atambire Uwiteka ibitambo bye: umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo koswa, n’uw’umwagazi utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo gutambira ibyaha, n’isekurume y’intama idafite inenge ho igitambo cy’uko ari amahoro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
n’icyibo cy’imitsima itasembuwe, n’udutsima tw’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango dusizweho amavuta ya elayo, bitambanwe n’ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa yo kuri byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“‘Umutambyi abimurike imbere y’Uwiteka, atambire uwo muntu icyo gitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi atambire Uwiteka n’iyo sekurume y’intama ho igitambo cy’uko uwo muntu ari amahoro, aturane na yo ya mitsima itasembuwe yo muri cya cyibo, kandi umutambyi aturane na byo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa ryo kuri byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo Munaziri yiyogosheshereze umutwe we wejejwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Yende umusatsi wari ku mutwe we wejejwe, awushyire mu muriro uri munsi ya cya gitambo cy’uko ari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“‘Umutambyi yende urushyi rw’ukuboko rutetse rwa ya sekurume, n’umutsima umwe utasembuwe wo muri cya cyibo, n’agatsima kamwe katasembuwe gasa n’ibango, abishyire ku mashyi y’uwo Munaziri amaze kwiyogoshesha umutwe we wejejwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umutambyi abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Iryo ni ituro ryera, ni umwanya w’umutambyi hamwe n’inkoro ijungujwe n’urushyi rw’ukuboko rwererejwe. Ibyo birangiye Umunaziri abone kunywa vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“‘Iryo ni ryo tegeko ry’uhiga umuhigo w’ubunaziri, n’iry’amaturo aturira Uwiteka ubunaziri bwe, utabariyeho ibyo yabasha gutura adategetswe. Umuhigo yahize awuhigure uko itegeko ry’ubunaziri bwe ritegeka.’ ”
Umugisha abatambyi basabiraga Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Bwira Aroni n’abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeli umugisha, muti:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka aguhe umugisha akurinde,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: