Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko y’Abalewi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Robanura Abalewi mu Bisirayeli ubahumanure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubagenzereze utya kugira ngo ubahumanure: ubamisheho amazi y’impongano y’ibyaha, biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo bihumanure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze bende ikimasa cy’umusore, n’ituro ryo guturanwa na cyo ry’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, wende n’ikimasa cy’umusore kindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umurike Abalewi imbere y’ihema ry’ibonaniro, uteranye iteraniro ry’Abisirayeli ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umurike Abalewi imbere y’Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aroni azungurize Abalewi imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy’Abisirayeli, babe abo gukora umurimo w’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z’ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n’ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n’abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n’Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy’abana b’uburiza bose, imfura z’Abisirayeli zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko uburiza bw’Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw’abantu n’ubw’amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
None ntoye Abalewi mu cyimbo cy’imfura z’Abisirayeli zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi nahereye Aroni n’abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry’ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n’umuze, nibigira hafi y’Ahera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uko ni ko Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro imbere ya Aroni n’abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi, abe ari ko babagenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y’ubukuru makumyabiri n’itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw’ihema ry’ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nibamara imyaka y’ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry’ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by’imirimo yabo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: