Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bagwirira muri Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Aya ni yo mazina y’abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
na Isakari na Zebuluni na Benyamini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yosefu apfana na bene se bose, n’ab’icyo gihe bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu.
Umwami wa Egiputa atinya Abisirayeli, abagira imbata
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n’amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n’ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw’agahato, uburetwa bw’urwondo n’amatafari n’ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga.
Ababyaza bategekwa guhotora abahungu bavuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hariho ababyaza b’Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk’Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: