Somera Bibiriya kuri Telefone
Andi mategeko y’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n’umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa n’indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi nusanga indogobe y’umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Ntukagoreke urubanza rw’umukene uri muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Wirinde cyane ibirego by’ibinyoma. Ntukice utacumuye ukwiriye gutsinda umuziza akarengane, kuko ntazatsindishiriza umunyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y’abareba, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Kandi ntugahate umusuhuke w’umunyamahanga kuko muzi umutima w’umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Mu myaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n’urwelayo rwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe ziruhuke, umwana w’umuja wawe n’umusuhuke w’umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y’izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura, uw’umuganura w’imirimo yawe wabibye mu murima.“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose, wo ku iherezo ry’umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’umwami Uwiteka ibihe bitatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Amaraso y’igitambo ntambiwe ntukayatambane n’imitsima yasembuwe, kandi urugimbu rw’icyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarāre ngo rugeze mu gitondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe.“Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n’Abaheti, n’Abaferizi n’Abanyakanāni, n’Abahivi n’Abayebusi maze nkabarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntuzikubite imbere y’imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z’amabuye bubatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w’iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n’Abanyakanāni n’Abaheti imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y’Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n’imana zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: