Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo kurema Ihema ry’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n’ifeza n’imiringa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri, n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, n’imbaho z’ibiti byitwa imishita,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
n’amavuta y’amatabaza n’ibihumura neza byo kuvangwa n’amavuta ya elayo yo gusīga, n’ibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
n’amabuye yitwa shohamu n’andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Muzabureme buse n’ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n’inyuma, uyigoteshe umuguno w’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z’iyo sanduku, bajye bayiyiremereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iyo mijisho igume mu bifunga by’isanduku, ntikabivemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Kandi ucure intebe y’ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi y’iyo ntebe y’ihongerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n’undi mu wundi, bacuranwe n’intebe y’ihongerero mu mitwe yayo yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y’ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y’ihongerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ushyire iyo ntebe y’ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abo bakerubi bari ku isanduku y’Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno w’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno w’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ibyo bifunga bibe hafi y’igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ucure amasahani n’udukombe byo kuri yo, ucure n’ibikombe n’imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Kandi uzareme igitereko cy’amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n’umubyimba wacyo, ibikombe n’ibibumbabumbye n’uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y’icyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, n’ayandi atatu mu rundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo, n’iryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa n’uburabyo bw’indōzi, n’ibibumbabumbye n’uburabyo bifatanye na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ikibumbabumbye kibe munsi y’amashami abiri acuranywe na cyo, n’ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ibibumbabumbye byacyo n’amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira n’udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Italanto y’izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n’ibyo bintu byacyo byose biremeshwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: