Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko yo kweza abatambyi (Lewi 8.1-36)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Ibi abe ari byo ugirira Aroni n’abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w’ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n’amasekurume y’intama abiri adafite inenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
n’imitsima itasembuwe n’udutsima tutasembuwe twavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y’ingezi y’ingano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na cya kimasa na ya masekurume.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Kandi uzazane Aroni n’abana be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, ubūhagirireho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n’abahanga uri kuri efodi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinze ugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze wende amavuta yo gusīga uyamusuke mu mutwe, uyamusīge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Uzane abana be ubambike amakanzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ukenyeze imishumi Aroni n’abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n’itegeko ridakuka, wereze Aroni n’abana be umurimo wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Uzane cya kimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro, Aroni n’abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bakībīkirire imbere y’Uwiteka, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y’igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi wende uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n’umwijima w’ityazo n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko inyama z’icyo kimasa n’uruhu rwacyo n’amayezi yacyo, ubyosereze inyuma y’aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Uzane n’isekurume y’intama imwe muri ya yandi, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uyibīkīre, wende amaraso yayo uyamishe impande zose z’igicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uyicoce, woze amara yayo n’ibinyita byayo, ubishyire hamwe n’ibindi bice byayo n’igihanga cyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Wende iyindi sekurume yari isigaye, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayo uyakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y’iburyo y’abana be, no ku bikumwe byabo by’iburyo no ku mano yabo y’iburyo manini, ayandi uyamishe impande zose z’igicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n’imyambaro ye n’abana be n’imyambaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Kandi wende ibinure by’iyo sekurume n’umurizo wayo, wende n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’umwijima w’ityazo n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, n’urushyi rw’ukuboko kw’iburyo kuko ari isekurume yo kubereza umurimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Wende n’umutsima umwe n’agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n’agatsima gasa n’ibango kamwe, ubikuye muri cya cyibo cy’imitsima itasembuwe kiri imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibyo byose ubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y’abana be, ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ubikure ku mashyi yabo, ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibe umubabwe imbere y’Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Kandi wende inkoro ya ya sekurume y’intama yereje Aroni umurimo, uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, izabe umwanya wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Kandi uzeze ituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n’ituro ryererejwe, ni ryo rushyi rw’ukuboko berereza byo ku isekurume yo kwejesha, yereza Aroni n’abana be ubutambyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
bibe imyanya ya Aroni n’abana be, Abisirayeli bategekwa n’itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by’uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy’abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwa umurimo bayambaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwana we umuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro ngo ankorerere Ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Kandi wende ya sekurume yereje abatambyi umurimo, uteke inyama zayo ahantu hera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Aroni n’abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Barye ya maturo y’impongano yahongerewe kubereza umurimo no kubanyērēza, utari uwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nihagira inyama cyangwa umutsima mu byereje abatambyi umurimo gisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“Uko abe ari ko uzagirira Aroni n’abana be ukurikije ibyo nagutegetse byose, ubereze umurimo iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uko bukeye uzajye utamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Mu minsi irindwi uzajye uhongerera icyo gicaniro ucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera.
Ibitambo by’iminsi yose (Kub 28.1-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
“Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b’intama babiri bataramara umwaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Hamwe na wa mwana w’intama wa mbere ujye utura igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi, yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo zasekuwe, uture n’igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry’ibyokunywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Undi mwana w’intama ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa nk’uturwa mu gitondo bibe umubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Aho ni ho nzabonanira n’Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n’ubwiza bwanjye burabagirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Nzeza ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, na Aroni n’abana be nzabereza kunkorera umurimo w’abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: