Somera Bibiriya kuri Telefone
Aroni acurira Abisirayeli ikigirwamana cy’ikimasa mu izahabu (Guteg 9.6-29)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z’izahabu ziri ku matwi y’abagore banyu, no ku y’abahungu banyu no ku y’abakobwa banyu, muzinzanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abantu bose bakātūra impeta z’izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy’ikimasa. Baravuga bati “Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw’Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by’uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka abwira Mose ati “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw’Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhindura ubwoko bukomeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko menshi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni iki cyatuma uvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriye ino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shira uburakari bwawe bw’inkazi, wibuze inabi ushaka kugirira ubwoko bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagiha urubyaro rwanyu, kibe umwandu wabo iteka ryose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe.
Mose abahanisha ibihano
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mose arahindukira, amanuka uwo musozi afashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n’imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ibyo bisate byari biremwe n’Imana, no kwandika k’uburyo bwo gukeba kubiriho ari ukw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yosuwa yumvise amajwi y’abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusaku ni urw’intambara iri mu ngando.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aramusubiza ati “Iryo jwi si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry’abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y’ababyina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ageze hafi y’ingando z’amahema abona cya kimasa n’ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumana ajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y’uwo musozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumye ubazanira icyaha gikomeye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Aroni aramusubiza ati “Databuja, uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’ Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mose ahagarara imbere y’aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw’Uwiteka wese ansange.” Abalewi bose bamuteraniraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Arababwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugere ku rindi, umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n’umuturanyi we.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kuko umuntu wese yarwanije umuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abahe umugisha uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mose asubira aho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamuneka nyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyeho wese ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
None genda ujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: