Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka aha Mose ibindi bisate by’amabuye biriho amategeko (Guteg 10.1-5)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n’amashyo bye kurisha imbere yawo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mose abāza ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by’amabuye byombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n’ibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaheti n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi baguhunge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk’umutego hagati muri mwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw’ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uburiza bw’indogobe uzabucunguze umwana w’intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z’abahungu bawe zose uzazicungure. “Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw’umuganura w’isarura ry’ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose wo ku iherezo ry’umwaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Umwami Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ibihe bitatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ntugaturane amaraso y’igitambo ntambiwe n’umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe. “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
Mu maso ha Mose harabagirana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’Uwo bavuganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Aroni n’Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mose arabahamagara, Aroni n’abatware b’iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi uko Mose yajyaga imbere y’Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n’Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: