Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Besalēli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n’ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.”
Ibintu by’ihema bikorwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n’umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n’umutima we ngo aze gukora uwo murimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uburebure bw’umwenda wose buba mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imyenda itanu bayikombata ukwayo, n’iyindi itanu bayikombata ukwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi badoda imikondo y’udutambaro tw’imikara ya kabayonga ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n’indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bacura ibikwasi by’izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi baboha imyenda yo gusakara y’ubwoya bw’ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uburebure bw’umwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n’umwe iba urugero rumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bakombata imyenda itanu ukwayo, n’iyindi itandatu bayikombata ukwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, n’indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w’umwenda uhera ikindi igikombate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bacura ibikwasi by’imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi babāza imbaho z’imiganda y’ubwo buturo mu mushita, barazishinga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uburebure bw’urubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe n’igice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z’ubwo buturo zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Babāza imbaho z’imiganda yabwo, iz’uruhande rw’iburyo ziba makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y’izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y’urubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi babāza imbaho makumyabiri z’urundi ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w’ubwo buturo, iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi babāza imbaho ebyiri z’impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Hasi ziba izivuyemo nk’ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo y’ifeza zishingwamo iba cumi n’itandatu, imyobo ibiri iba hasi y’urubaho rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rumwe rw’ubwo buturo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
n’izindi eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rwabwo, n’izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Imbumbe yo hagati y’izindi iringanije imbaho, bayibāza ari umwishyikire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo aba ari bo babiboha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz’izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kandi umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema, bawuremesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo aba ari bo bawudodaho amabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n’imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy’imiringa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: