Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n’amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw’ayo maboko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy’i Kanāni, igihugu cy’ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi numvise umuniho w’Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n’umubabaro wo mu mitima yabo utewe n’uburetwa bw’agahato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w’Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aya ni yo mazina y’urubyaro rwa Lewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk’uko imiryango yabo iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n’itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y’Abakōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b’amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: