Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu yigisha abigishwa be gusenga (Mat 6.9-13; 7.7-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhane mu bitwoshya.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimanira imitsima itatu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimanira’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n’abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”
Abanzi ba Yesu bavuga ko umurimo w’Umwuka Wera ari uwa Satani (Mat 12.22-32; Mar 3.20-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuli umutware w’abadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n’inzu ikagwira indi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko urutoki rw’Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana bubaguye gitumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n’ibyo amunyaze akabigaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”
Yesu yima Abayuda ikimenyetso (Mat 12.38-42)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Na we aramusubiza ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab’iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nk’uko Yona yabereye ab’i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iki gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umugabekazi w’igihugu cy’ikusi, azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.
Itabaza ry’umubiri iryo ari ryo (Mat 5.15; 6.22-23; Luka 8.16)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y’intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Niba umubiri wawe wose usabwa n’umucyo, ari nta mwanya n’umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk’uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.”
Yesu ahana Abafarisayo n’abigishamategeko (Mat 23.1-36; Mar 12.38-40)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
“Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
“Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babishe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babishe namwe mukabubakira ibituro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
kugira ngo amaraso y’abahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kw’isi abazwe ab’iki gihe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y’igicaniro n’urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab’iki gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
“Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n’abashakaga kwinjira mwarababujije!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Nuko asohotse, abanditsi n’Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: