Somera Bibiriya kuri Telefone
Abanyagalilaya bishwe na Pilato
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”
Umugani w’umutini warumbye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi abacira uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”
Umugore uhetamye akizwa na Yesu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko ku munsi w’isabato yigishiriza mu isinagogi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko umutware w’isinagogi arakazwa n’uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w’isabato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.
Umugani w’akabuto ka sinapi (Mat 13.31-33; Mar 4.30-32)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw’Imana bwagereranywa n’iki, cyangwa nabushushanya n’iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yongera kuvuga ati “Ubwami bw’Imana ndabugereranya n’iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Busa n’umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y’ifu, kugeza aho yose iri butubukire.”
Babaza Yesu abakizwa uko bazangana (Mat 7.13-14,21-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” Na we aramusubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nyir’inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturutse.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira z’iwacu!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abahanuzi bose bibereye mu bwami bw’Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Hazaza abava iburasirazuba n’iburengerazuba, n’ikasikazi n’ikusi, bicare basangirire mu bwami bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi rero, hariho ab’inyuma bamwe bazaba ab’imbere, n’ab’imbere bamwe bazaba ab’inyuma.”
Yesu aririra i Yerusalemu (Mat 23.37-39)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko nkwiriye kugenda none n’ejo n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
“Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: