Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu akiza umuntu urwaye urushwima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ku munsi w’isabato, yinjiye mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarisayo ngo basangire baramugenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yesu abaza abigishamategeko n’Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo.
Uwishyira hejuru azacishwa bugufi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n’isoni ujya kwicara inyuma y’abandi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”
Umugani w’abararikwa babi (Mat 22.1-14)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarira mu bwami bw’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Na we aramubwira ati “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir’urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema, n’impumyi n’abacumbagira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w’abandi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabiteguriye.’ ”
Uburyo gukurikira Yesu biruhije (Mat 10.37-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
“Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n’iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nta n’ubwo ukwiriye umurima habe n’icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: