Somera Bibiriya kuri Telefone
Intama yazimiye n’igice cy’ifeza cyabuze (Mat 18.12-14)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko abakoresha b’ikoro bose n’abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abafarisayo n’abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abacira uyu mugani ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
yagera mu rugo agahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”
Umugani w’umwana w’ikirara
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w’ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk’umugaragu wawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
muzane n’ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ariko umwana we w’imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y’urugo yumva abacuranga n’ababyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: