Somera Bibiriya kuri Telefone
Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe (Mat 21.23-27; Mar 11.27-33)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n’abanditsi hamwe n’abakuru bajya aho ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”
Umugani w’abahinzi b’abagome (Mat 21.33-46; Mar 12.1-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amara masa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yongera gutuma n’uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nyir’uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. “Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.” Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.”
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mat 22.15-22; Mar 12.15-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwo mwanya abanditsi n’abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Baramugenza, batuma abatasi bigize nk’abakiranutsi ngo bakure impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyira Umutegeka, na we amucire urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n’izina biyiriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Muri ayo magambo ashubirije imbere y’abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka.
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mat 22.23-33; Mar 12.18-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
n’uwa kabiri ni uko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
n’uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Hanyuma wa mugore na we arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu arabasubiza ati “Abana b’iyi si bararongora, bagashyingirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana kuko ari abana b’umuzuko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo.
Umwana wa Dawidi (Mat 22.41-46; Mar 12.35-37)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”
Yesu ababwira kwirinda abanditsi(Mat 23.1-36; Mar 12.38-40)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y’abakuru, bari mu birori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Barya ingo z’abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: