Somera Bibiriya kuri Telefone

Yohana Umubatiza (Mat 3.1-12; Luka 3.1-18; Yoh 1.19-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook1.
Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook2.
Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook3.
“Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook4.
Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook5.
Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook6.
Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook7.
Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw’inkweto ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook8.
Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”
Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani (Mat 3.13--4.11; Luka 3.21-22; 4.1-13)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook9.
Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y’i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook10.
Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook11.
Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook12.
Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook13.
amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa, abamarayika bakamukorera.
Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa (Mat 4.12-25; Luka 4.14-15; 5.1-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook14.
Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook15.
“Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook16.
Anyura iruhande rw’inyanja y’i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook17.
Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook18.
Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook19.
Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook20.
Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Akiza umuntu utewe na dayimoni (Luka 4.31-37)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook21.
Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook22.
Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook23.
Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook24.
“Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook25.
Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook26.
Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook27.
Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook28.
Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n’i Galilaya.
Akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi (Mat 8.14-17; Luka 4.38-41)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook29.
Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook30.
Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook31.
Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook32.
Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook33.
ab’umudugudu wose bateranira ku irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook34.
Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.
Akiza umubembe (Mat 8.1-4)
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook35.
Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook36.
Simoni n’abandi bari kumwe na we baramukurikira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook37.
bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook38.
Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook39.
Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook40.
Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook41.
Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook42.
Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook43.
Akimusezerera aramwihanangiriza cyane
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook44.
ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook45.
Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: