Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mat 21.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bageze bugufi bw’i Yerusalemu bajya i Betifage n’i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Baragenda basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy’indogobe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nabo babasubiza nk’uko Yesu yababwiye, barabemerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bashorera icyana cy’indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti na yo bayasasa mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
hahirwe n’ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n’abo cumi na babiri.
Yesu avuma igiti cyitwa umutini (Mat 21.12-19; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abatambyi bakuru n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bugorobye asohoka mu murwa.
Iby’umutini n’ibyo gusenga no kubabarirana (Mat 21.20-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.’ ”
Abatambyi bakuru bamubaza aho yakuye ububasha bwe (Mat 21.23-27; Luka 20.1-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru baza aho ari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: