Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye (Mat 21.33-36; Luka 20.9-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amara masa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Shebuja yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo bamurema uruguma mu mutwe, baramuhemura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Atuma undi uwo we baramwica, n’abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bigeze aho asigarana umwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumaho ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko abo bahinzi baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’uruzabibu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bashaka uburyo bamufata kuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusiga aho baragenda.
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mat 22.15-22; Luka 20.20-26)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Tuwutange cyangwa turorere?” Ariko amenya uburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” Baramutangarira cyane.
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mat 22.23-33; Luka 20.27-40)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa agasiga umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n’uwa gatatu amera atyo na we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
ndetse bose uko ari barindwi bapfa basize ubusa, hanyuma wa mugore na we arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Imana si Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, mwarahabye cyane.”
Itegeko rirusha ayandi gukomera (Mat 22.34-40; Luka 10.25-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati “Nturi kure y’ubwami bw’Imana.” Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza.
Umwana wa Dawidi (Mat 22.41-46; Luka 20.41-44)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Dawidi ubwe yabwirijwe n’Umwuka Wera aravuga ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.
Yesu agaragaza ibyaha by’abanditsi (Mat 23.1-36; Luka 20.45-47)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y’abakuru bari mu birori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Barya ingo z’abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”
Umupfakazi wari umukene (Luka 21.1-4)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: