Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa (Mat 10.5-15; 13.53-56; Luka 4.16-30; 9.1-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
atangazwa n’uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abihanangiriza kutajyana ikintu cy’urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n’amakanzu abiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
birukana abadayimoni benshi, basiga amavuta abarwayi benshi barakira.
Herode yica Yohana Umubatiza (Mat 14.1-12; Luka 9.7-9)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.” Abandi bati “Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y’imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n’abatwara ingabo n’abakire b’i Galilaya ngo baze mu birori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n’abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?” Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n’ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y’imbohe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyira nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy’ubutaka babatangayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.” Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y’idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.” Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n’ifi ebyiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyira abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Bose bararya barahaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.
Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi (Mat 14.22-33; Yoh 6.15-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja, asa n’ushaka kubanyuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima. Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.
Akiza abarwayi benshi (Mat 14.34-36)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti batsika aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Bacyomoka ab’aho bamenya Yesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: