Somera Bibiriya kuri Telefone
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu (Luka 7.18-35)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ufite amatwi yumva niyumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Bameze nk’abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.”
Yesu ahanurira ab’i Korazini n’ab’i Betsayida (Luka 10.13-15)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisiga ivu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko ndababwira yuko ku munsi w’amateka, igihugu cy’i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”
Yesu ahamagara abananiwe n’abaremerewe (Luka 10.21-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w’Imana, n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: