Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa(Mar 2.23-28; Luka 6.1-5)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y’amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ko yinjiye mu nzu y’Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato.”
Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato (Mar 3.1-6; Luka 6.6-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Avayo ajya mu isinagogi yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, kurakira kuba nk’ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
arabahana ngo batamwamamaza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, Umutima wanjye ukamwishimira.Nzamushyiramo Umwuka wanjye,Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntazatongana, ntazasakuza, Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Urubingo rusadutse ntazaruvuna, Kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya,Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”
Yesu akiza umuntu wari ikiragi akaba n’impumyi(Mar 3.20-30; Luka 11.14-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko Umwuka w’Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana buba bubaguye gitumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”
Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso(Mar 8.11-12; Luka 11.16,19-32)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Na we arabasubiza ati “Abantu b’igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy’umuhanuzi Yona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Umugabekazi w’igihugu cy’i kusi azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
“Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.”
Bene wabo wa Yesu(Mar 3.31-35; Luka 8.19-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Akivugana n’abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: