Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu yima Abayuda ikimenyetso (Mar 8.11-21; Luka 12.54-56)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abantu b’iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby’imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo.
Petero ahamya ko Yesu ari Kristo (Mar 8.27-33; Luka 9.18-22; Yoh 6.66-69)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Yesu ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.
Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba (Mar 8.31--9.1; Luka 9.22-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: