Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami (Luka 14.15-24)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.”
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mar 12.13-17; Luka 20.20-26)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y’uko bari bumutegeshe amagambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nimunyereke ifeza y’umusoro.”Bamuzanira idenariyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda.
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mar 12.18-27; Luka 20.27-40)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Hanyuma wa mugore na we arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe.
Itegeko rirusha ayandi gukomera (Mar 12.28-34; Luka 10.25-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
umwe muri bo w’umwigishamategeko amubaza amugerageza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”
Yesu ni Umwana wa Dawidi (Mar 12.35-37; Luka 20.41-44)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
“Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’Umwuka amwita umwami we ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: