Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu abuza abigishwa gukurikiza imigenzereze y’Abafarisayo (Mar 12.38-39; Luka 11.43,46; 20.45-46)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana bazagura, bakongera inshunda z’imyenda yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kandi bakunda imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi az shyirwa hejuru.
Yesu aburira Abafarisayo n’abanditsi (Mar 12.40; Luka 11.39-52; 20.47)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w’i Gehinomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n’ibikiriho byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n’Irubamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi urahiye ijuru, aba arahiye intebe y’Imana n’Iyicaraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n’ubugome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z’abakiranutsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y’abahanuzi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b’abishe abahanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko rero ku bw’ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n’abanyabwenge n’abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
muhereko mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b’iki gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: