Somera Bibiriya kuri Telefone
Bajya inama yo kwica Yesu (Mar 14.1-2; Luka 22.1-2; Yoh 11.45-53)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”
Yesu asigirwa amavuta mu nzu ya Simoni umubembe (Mar 14.3-9; Yoh 12.1-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Yuda agurisha Yesu (Mar 14.10-11; Luka 22.3-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.
Yesu n’abigishwa be basangira ibya Pasika (Mar 14.12-21; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burire ibya Pasika?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bugorobye yicarana n’abigishwa cumi na babiri ngo basangire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
Yesu atanga ifunguro ryera (Mar 14.22.26; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-26)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu (Mar 14.27-31; Luka 22.31-34; Yoh 13.36-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N’abandi bigishwa bose bavuga batyo.
Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani (Mar 14.32-42; Luka 22.39-46; Yoh 18.1)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”
Bafata Yesu (Mar 14.43-50; Luka 22.47-53; Yoh 18.2-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero kinini gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhana, barahunga.
Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa (Mar 14.53-65; Luka 22.54-55,63-71; Yoh 18.12-24)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw’Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n’abagaragu ngo arebe amaherezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
barabibura nubwo haje abagabo b’ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp64.
Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp65.
Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp66.
Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp67.
Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp68.
“Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”
Petero yihakana Yesu (Mar 14.66-72; Luka 22.54-62; Yoh 18.15-18,25-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp69.
Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp70.
Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp71.
Arasohoka ageze mu bikingi by’amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N’uyu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp72.
Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp73.
Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp74.
Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp75.
Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: