Somera Bibiriya kuri Telefone
Bashyira Yesu Pilato (Mar 15.1; Luka 23.1-2; Yoh 18.28-32)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigira inama yo kwica Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.
Yuda yiyahura (Ibyak 1.16-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by’ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bajya inama bazigura isambu y’umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y’amaraso na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by’ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy’uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
babigura isambu y’umubumbyi nk’uko Uwiteka yanyeretse.”
Pilato acira Yesu urubanza (Mar 15.1-15; Luka 23.1-25; Yoh 18.28--19:16)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y’umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.
Abasirikare bashinyagurira Yesu (Mar 15.15-20; Yoh 19.2-3)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.
Yesu abambwa (Mar 15.21-32; Luka 23.26-43; Yoh 19.17-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bagisohoka, bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
bamuha vino ivanze n’indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
bicara aho baramurinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W’ABAYUDA.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
“Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.
Urupfu rwa Yesu (Mar 15.33-41; Luka 23.44-49; Yoh 19.28-30)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.
Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n’ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Hariho n’abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.
Yosefu ahamba YesuB(Mar 15.42-47; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Nuko nimugoroba haza umuntu w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w’igitare wera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva, aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.
Barinda imva ya Yesu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp64.
Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp65.
Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp66.
Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n’umunwa w’igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: